Gikeri na ntashya (2) :

......./.... Umunsi ntarengwa uragera, Gikeri ahagarara ku nkengero y'igishanga, Ntashya araza amwicara iruhande.

Gikeri ati « Ntashya tugiye gusiganwa, ariko nkwibutse ko ibikeri tugendera mu bishanga: aho uzajya ugera uzajye uhamagara uti «Gikeri ugeze he?» Nzasubiza nti «ndi hano!»

Ntashya ati «tugende wintera igihe, niba kandi wanga gukorwa n'isoni ubivuge noye kwiruhiriza ubusa!»

Gikeri ati «tugende.» Ntashya ati «wantindiye.» Gikeri yibira mu gishanga, Ntashya araguruka.

Gikeri abonye Ntashya yandurutse, aragaruka yiyicarira imbere y'umwobo we, yinywera agatabi ati« Ntashya genda ndaguhaye!» Ntashya arazimiza, si ukuguruka.

Ageze imbere arahamagara ati «Gikeri ugeze he?» Gikeri ati «ndi hano!» Ntashya afumyamo, hashize umwanya arongera arahamagara yumva Gikeri aritabira kureee!

Ntashya ati «binshikiyeho, ngiye gusigwa na Gikeri !» Arongera arahamagara. Gikeri yitabira inyuma y'imisozi itanu.

Ntashya ati «nguye agacuho, ahasigaye dusubireyo, maze ndebe ubwo butwari bwawe!» Gikeri ati « nakubwira iki!»

Ntashya arakimirana asanga Gikeri yicaye umudendezo n'ibitwenge byinshi.

Gikeri ati « ubu se aho Ntashya ntiwiboneye! Ubwirasi bwawe buzakugeza kuki?»

Mu kinyarwanda baca umugani ngo "Uguhiga ubutwali muratabarana."

Byakuwe:Ikigo cy'igihugu gishinzwe integanyanyigisho,Gusoma umwaka wa 6,Icapiro ry'amashuri 2004,PP.32-34 ;
Igitabo wagisanga muri Librairie Caritas-Kigali n'ahandi hagurishirizwa ibitabo mu Rwanda.